Opération Noroit, Umutwe w'Interahamwe & HUTU Power

Загрузка...

Спасибо! Поделитесь с друзьями!

Вам не понравилось видео. Спасибо за то что поделились своим мнением!

Добавлено от admin
49 Просмотры
Operation Noroit
Kuva mu mwaka wa 1990 hafi umunsi kumunsi Igihugu cy’Ubufaransa cyakurikiranaga ibibera mu Rwanda nkaho u Rwanda ari imwe mu ntara zabwo. U Rwanda narwo niko rwari rumeze kuko rwakoraga nkaho rwo ari intara naho abategetsi barwo bari I Paris kuburyo mu bintu byose by’ubuzima bw’abanyarwanda byarebaga abafaransa aha ni naho haherwa hagaragazwa uruhare rwa Leta y’ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko kuva mu mwaka wa 1990 abafarabasa bari bazi buri ntambwe yose ya Leta ya Yuvenal HABYARIMANA mu gutegura iyi jenoside ndetse banatera inkunga ibikorwa byinshi byari muri uwo murongo hari ibimenyetso byinshi bigaragaza urwo ruhare.ariko se ubundi byagenze bite ngo abafarabsa baze gutura mu Rwanda kuva mu 1990 ?. byose byatangiye ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka mu mwaka wa 1990 noneho Ubufaransa nabwo bwahise bwohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu kiswe Operation Noroit kuva ubwo Leta y’Ubufaransa yagenzuraga u Rwanda kugeza mu kwa karindwi Leta y’abatabzi itsinzwe burundu. Gusa twe icyo tugiye kugarukaho mu ncamake ni iyi Operation Noroit y’igisirikare cy’ubufaransa mu Rwanda .Operation Yihariye kuba ariyo yamaze igihe kirekire kubutaka bw’u Rwanda kandi Ikorwa n’ingabo z’igihugu cy’amahanga.
Iyi ni Intsinzi Tv.Iki kiganiro ugiye Kumva cyateguwe na Christian BIZIMANA Naho jye Ugiye Kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.MBAHAYE Ikaze.
Ku wa mbere tariki 1/10/1990 Ingabo za RPA Inkotanyi z’Umuryango wa RPF Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu. Iki gihe Perezida Habyarimana Yuvenal yari muri Leta zunze ubumwe z’amerika aho yari yitabiriye inama y’umuryango wabibumbye yavugaga ku bana(United Nations World Summit for Children). Byihuse kuri iyo tariki ya mbere z’ukwa cumi mu 1990 mu masaha ya saa moya z’ijoro hahise habaho inama y’igitaraganya yahamagajwe na Minisitiri muri perezidansi ya Repubulika Simeon NTEZIRYAYO.
Iyi nama yaririmo HABIMANA Bonaventure wari umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya MRND;Uwari umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’U Rwanda ishami rya Gisirikare Colonel Laurent SERUBUGA ndetse n’undi mugaba mukuru w’ingabo wungirije ishami rya Jendarumoli Colonel Pierre Celestin RWAGAFIRITA . kandi Iyi nama yanitabiriwe na Colonel Leonidas RUSATIRA wari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo;undi witabiriye iyi nama ni Jean Marie Vianney MUGEMANA wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya Komini ndetse n’umuyobozi w’ikigo k’igihugu cyitangazamakuru ORINFOR Bwana Christophe MFIZI;uyu ni nawe wagarutse ku byavugiwe muri iyi nama mu nyandiko yakoreye ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR n’inyandiko yise “Le RESEAU ZERO”.
Muriyi nama aba bategetsi baganiriye ku makuru avuga ku rugamba barangije ubwabo biyemeza guhisha ko u Rwanda rwatewe ahubwo babiha imvugo igira iti “ni amatsinda y’abasirikare b’amabandi barikuzenguruka mu mutara ku mupaka w’u Rwanda n’Ubugande;Rubanda ntimuhangayike ingabo zigihugu zihanganye n’ayo mabandi ngo ziyirukane” Christophe MFIZI yabigarutseho mu nyandiko ye ati”Minisitiri Nteziryayo yansabye kujya kuri Radio ngatangaza ayo makuru ariko jye nabonaga ataribyo ndabyanga” nukunguku Propaganda yo kwita inkotanyi za RPF amabandi n’inyangarwanda yari itangiye
Yuvenal HABYARIMANA wari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yahise agaruka.ageze mu Rwanda nk’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda kuko ni nawo wari umwanya we ndetse amategeko yanamugiraga umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda nka Perezida wa Repubulika.yaragiye kuyobora ingabo ze mu ntambara yo guhangana n’ingabo za RPA Inkotanyi.
Ariko mbere gato yuko agaruka mu Rwanda hari nyuma y’umunsi umwe inkotanyi za RPA zitangije urugamba rwo kwibohora ni ukuvuga ku itariki ya kabiri z’ukwa cumi Perezida Habyarimana ubwe yahise ahamagara mu Bufaransa Telephone ye yakirirwa mu biro by’ishami ryari rishinzwe Afurika (Bureau du Cellule Africaine) mu biro by’umukuru w’igihugu w’Ubufaransa Champs Elysee iri shami ryari rishinzwe Afurika ryayoborwaga na Jean Christophe Mitterand Umuhungu wa Perezida w’Ubufaransa Francois Mitterand mu kiganiro bagiranye kuri Telephone Habyarimana yasabyeko ingabo z’Ubufaransa zaza mu Rwanda zikamufasha guhagarika Ingabo za RPA Inkotanyi
Akigera mu Rwanda Perezida Habyarimana mu buryo bwihuse Igikorwa cya mbere yakoze nuko we n’ibyegera bye bahaye amategeko abasirikare n’abajandarume ngo barase nyamara ntacyo barasa .ibi byabaye mu ijoro rya Tariki ya 04 rishyira tariki ya 05 mu kwa cumi mu 1990 ayo masasu yasobanuwe na Leta y’u Rwanda ko icyo cyari igitero cy’inkotanyi zari zateye umujyi wa Kigali byahise bitungura Isi yose ukuntu mu minsi itatu gusa inkotanyi zari zigeze I Kigali.
Теги
Kagame Paul, Jeannette Kagame, Ange Kagame

Написать комментарий

Комментарии

Комментариев нет.